Château le Marara iri guterwa imijugujugu

Muri yi minsi, Château le Marara yari imaze igihe itakwa ubwiza, ubu iri guterwa imijugujugu, bamwe bakavuga ko ari ukuyibona inyuma gusa ariko imbere nta kirimo.

Ibi byose byahereye ku bukwe buherutse kuhabera.

Taliki 03/07 kugeza taliki 06/07/2025, umuhungu wa Hadji, Hadji Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC ndetse n’umugore we Uwera Bonnette ukunze kwiyita Bonnette Queen basubiyemo ubukwe bari barakoze mu gihe cya COVID19 ubwo abantu bari bategekwe kudakoresha ibirori, ni uko babusubiramo ngo bashimishe abantu. Aba basanzwe bafitanye abana batatum bikaba abrakoze ibirori bamaze uwmaka bategura ngo bibe agahebuzo, babishorsmo arenga miliyoni 40, batumira ibyamaamre byo mu Rwanda ndetse no haazne, ariko ubukwe birangira bugenze nabi, na hotel chateau de Marara ya Dr Christian Marara na Madamu we Chantal Kayondo irahasebera.

WashaHost.com

Impamvu bahisemo iyi hotel, ni uko iri muzavugwaga ko zigezweho, ikaratwa ibigwe, ikaba mu mpinga z’imisozi ya Karongi, neza neza witegeye Ikiyaga cya Kivu. Ni hoteli igezweho, ikagira umwihariko wo kubakwa mu buryo bwa château butamenyerewe cyane mu Rwanda. Ubu bwoko bw’inyubako bumenyerewe cyane mu bihugu byo mu Burayi, bukagira inkomoko mu bihe bya kera by’abami. Iyi hotel n’ubwo itaragira inyenyeri kuko iracyuzuza ibisabwa, abantu barayizeraga.

Gusa ibyo aba bakoze ubukwe babaneyeyo byakojeje isoni ba nyiri ibirori, binagiza izina rya Hotel.

Reka dutangire uko byatangiye:

Hadji n’umugore we, bari baamze umwaka bategura ubukwe bwbao. Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka Mme Bonette yagiranye amasezerano yo gufata ibyumba byose bya Hotel Chateau le Marara uko ari 20, abatumirwa bazitabira ubukwe bwe bakabiraramo ndetse n’icya 21 cye n’Umugabo we!

Iki gihe icyumba kimwe gisanzwe cyari amadorali 350 ariko asaba kugabanyirizwa bageza kuri 220. Ni mugihe icyumba cy’Abageni ubusanzwe cyakodeshawaga amamdolari 1000, ariko abarabakaturiye biba 700. Aha ni kuri buri joro. Bumvikanye ko bazabaifata byose amajoro atatu(bakagaherwa taliki 03 bagataha taliki 06/7/2025).    Ibi biciro nta mafunguro ya mugitondo yari abariyemo. Ifunguro rya mu gitondo yari amadorali 15.   Mu bindi bari kuzakenera, harimo kwakira abaje mu muhango wo Gusaba no Gukwa, aho batenganyije abatumurwa 200 naho mu kwakira abitabiriye “Reception’ baje bahetse Umugeni, abashyitsi n’abasangwa, bari bateganyije abakwe 300. Aha hose bumvikanye ko Hotel izabishyuza amadolari 30 kuri funguro rya buri muntu!

Aya masezerao yasinywe mu kwezi kwa 4. Mu nta ngiriro z’ukwezi kwa 6 ubuyobozi bwa Chatteu de Marara bwatangiye kwamamaza burarambagiza abakiliya bo ku mpeshyi ndetse bubabwira ko ibyumba buzabahera amadolari 200.

Madame Bonette akibona uku kwamamaza kwa  Hotel yahise aboherereza ijwi, ababwira ko ababajwe n’ukuntu bamuhenze mu masezrano bagiranye, ndetse taliki 25/6/2025 asaba Hotel kumugabanyiriza bakumvikana bahereye ku giciro cy’amadolari 200 ku ijoro, akamanuka akagera hagati y’amadolari 120 na 150!

Abandi nabo bati biriya ni ibiciro byo kwamamaza, binaje nyuma twarasinye imibare yose ishingiye ku masezerano dufitanye kugabanya ntibyakunda. Uruhande rwa Bonette rwabuze uko rugira ariko ibyabaye uyu munsi bigaragara ko hasigayemo inzigo. Birangira ibiciro biguma uko. Umunsi w’Ubukwe warageze. Gusa haza kuba impinduka! Umuryango wa Bonette wifuje ko ku mugoroba Hotel yabakirira abantu baharaye mu kiswe “White Party”! Ikabaha amafunguro ndetse icyo kunywa kidasembuye! Ibi birori byajemo abantu 80 bambaye imyeru gusa! Hotel bumvikanye ko umwe iri bumwakire ku madorali 35

Ubwo ibirori bya “White Party”byari birimbanyije, umuriro wa REG warabuze!

Aha nta motel yari ihari, yewe hari amatara menshi n’ibyuma, ni uko ikibazo kiba kiravutse, Hotel ntiyagira icyo ibikoraho.

Ba nyir’ubukwe biyambaje hirya no hino, bazanye motel bashatse ku ruhande baracana, nyuma na REG igarura umuriro, ibirori biraba, ni uko buracya umunsi wa 1 uba urarangiye.

Ku  munsi wa 2, aho hari bube imihango yo gusaba no gukwa, kibazo cy’umuriro cyari cyaraye kibaye, Hadji akaba na Sebukwe wa Bonette, akaba na nyiri Hotel Delta nayo iri Karongi, yashatse igusibizo ngo ibirori by’abana be bitaza kongera kuzamo akabazo, yazanye motel bakwifashisha umuriro uramutse ugiye nanone!

Gusaba no Gukwa byarabaye. Mu kwakira abatumirwa imibare iza kurenga iyo bateganyije mu masezerano. Ku batumirwa 200 bari mu masezerano banishyuriye harenzeho abandi 88, gusa byari bandutse ko ibizarengaho ku byanditse mu masezerano Mme Bonette yagiranye na Hotel azabyishyura. Ku munsi wa gatatu habaye Ubukwe ku “Muhungu bakira abaje babahekeye Umugeni!

Nk’uko byari masezerano bakira abantu 300. Hagati uko iminsi yagendaga ni nako habagamo kwinuba. Ubukwe bushoje, Umugabo wa Bonette yasabye Hotel ko yazakora “Invoice” akayishyura bageze Kigali. Byarabaye barizerana! Ibyari kwishyurwa, ni amafunguro y’abitabiriye “White Party” kuko itari iteganyijwe ndetse n’amafunguro y’abashyitsi 88 barenze ku mibare y’abari bateganyijwe kwitabira Gusaba no Gukwa.

Aho kwishyura, taliki 08/7/2025 Bonette yandikiye Hotel ayibwira ibibazo bahuriye nabyo muri Hotel, ko babakiriye nabi, ko babahenze cyane, ko nta motel, ko serivisi ari mbi, ko amafunguro ari mabi n’ibindi. Nyuma y’ibiganiro Hotel itsimbaraye ko Bonette yishyura, na nyuma Hotel igashyiraho Umunyamategeko ubikurikirana, bykaomeje kuba ibibazo, biraturika ku mbuga.

Ibi ni ibirori bayri byitabiriwe n’ibyamamare byinshi bikunzwe mu Rwanda nka Isimbi Model n’umugabo we, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bahuriye mu cyo bise Mäckenzies, nyirasenge Jeanine Noach, Miss Muheto Divine n’abandi batandukanye barimo n’abanyamahanga bari baturutse hanze y’u Rwanda.

Gusa nk’uko byatangajwe n’abitabiriye ibi birori, ibyari ibyishimo byahindutse agahinda n’ubwo amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mbere yagaragazaga umunezero, abari babirimo benshi bagaragaje ko bari babihiwe ariko bagashinjagira bashira.

Miss Rwanda 2020  Nishimwe Naomie nk’uwariyo, nyuma y’iminsi mike ubu bukwe bubaye yabanje kunenga ahantu yagaragazaga ko yagiye, ariko akaza kuhasanga serivisi mbi, gusa ntiyatunga agatoki ahabereye ubu bukwe. Nyuma y’uko bimenyekamye aho yari, ni bwo noneho iyi Chateau de marara yavugirijwe induru. Icyo gihe yaranditse ati “Dutewe agahinda n’ukuntu hari ibigo bimwe na bimwe bitanga serivisi mbi, ariko aho kwemera amakosa no gusaba imbabazi, bigahitamo guhindura inkuru kugira ngo birengere isura yabyo!”

Ubu butumwa bwaje gukurikirwa n’ubwa murumuna wa Uwera Bonnette, witwa Josine Queen, wasobanuye uko bakiriwe nabi muri iyi nyubako benshi barebera inyuma bakifuza kuyikandagiramo, wagaragaje ko bakiriwe nabi ndetse bakanasuzugurwa mu buryo bukabije.

Mu byo yagaragaje byababayeho harimo kuba baragombaga kugabanyirizwa kuri buri cyumba bakodesheje amadorali 220, ubwo arenga ibihumbi 318 by’amanyarwanda mu ijoro rimwe ntibibe, ahubwo bakaza gusanga icyumba kimwe muri iyi hoteli gikodeshwa amadorali 200 gusa, ubwo barengejeho amadolari 20 kandi ngo babakaturiye.

Ikindi yavuze ni ukuntu mu birori byabanje bya ‘White Party’ bahawe serivisi mbi, bakagaburirwa mu buryo budakwiriye kandi benshi mu bari bitabiriye bari bagenze amasaha menshi batararya.

Ikindi ati umuriro wahise ugenda,  basanga nta moteli yasimbura amashanyarazi bagira, ni uko ngo ntibabihanganisha cyangwa ngo babamenyeshe ikijya mbere cyangwa ngo bashake ibisubizo.

Yakomeje avuga ko ku munsi wakurikiyeho bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo, bagatungurwa no kwishyuzwa amadorali 35 kuri buri muntu. Josine ati “Hejuru y’ibyo, nta ‘jus’ ahubwo imbuto zimwe by’umwihariko izanjye zari zirimo udusimba, ndetse amata yahawe masenge n’umuvandimwe wanjye yari ahumanye ku buryo yabateye kuruka. Ubwo tbazaga amazi twasabwe kwishyura amafaranga y’umurengera.”

Avuga ko ayo mazi nayo ibyayo bitari bisobanutse kuko abantu bamwe bishyuzwaga ibihumbi 3 Frw abandi ibihumbi 4 Frw. Yavuze ko mu minsi itatu bamaze muri iyi hoteli, nta suku ibyumba byakozwemo ndetse hakaba hari ipasi ebyiri zonyine mu nzu yose, arizo zagombaga gukoreshwa n’abantu barenga 200 bari bitabiriye ibi birori, akavuga ko mu byumba hari harimo udukoko twari guhumanya abitabiriye ibirori.

Ngo abantu bamwe basabwe kwishyura ngo batererwe ipasi bamwe bakakwa 3000 Frw, 2000 Frw cyangwa 1000 Frw bitewe n’uwo babajije. Agaragaza ko guhera saa moya z’umugoroba bishakiraga ababarindira umutekano kuko abo muri iyi hoteli babaga batashye, nta bashinzwe umutekano Bahari.

Avuga ko kandi ku munsi w’ubukwe umuriro wongeye ukagenda, ndetse ibiryo bagaburiwe bikaba byari bitandukanye n’ibyo bagombaga guhabwa, ikindi abashyitsi akaba aribo biyarurira. Avuga ko ku munsi wo gusaba bishakiye moteli kubera ko nta mashanyarazi yari ahari, ndetse n’ababafasha muri serivisi.

Ati “Ku munsi w’ubukwe twishakiye abantu badufasha baturutse mu Mujyi wa Kigali, dushaka n’ukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’ubukwe, turabiyishyurira.”

Uyu mukobwa avuga ko barambiwe ku munsi wakurikiyeho ku wa 5 Nyakanga bakajya muri hoteli yegeranye n’iyi, akaba ariho basoreza ibirori byabo.

Musemakweri na Uwera bandikiye iyi hoteli, bagaragaza ibibazo bahuye na byo.

Iyi baruwa ifite umutwe ugira uti “Formal Complaint and Demand for Compensation due to Negligence during Wedding Celebration(4-6 July 2025)” bishatse kuvugwa mu Kinyarwanda ko nko kugaragaza ibibazo no gusaba igabanyirizwa ku bw’uburangare bwakozwe mu birori by’ubukwe bwabo.

Musemakweri n’umugore bashinja iyi hoteli kubura bya hato na hato k’umuriro ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho muri icyo gihe, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.

Ku bw’ibyo basaba kwishyurwa amafaranga yose y’ijoro rimwe ku bashyitsi bose, nk’impozamarira ku burangare bukabije n’imikorere itanoze.

Basaba kandi kwishyurwa 40% y’amafaranga yishyuwe ku biribwa kubera ko serivisi zitageze ku rwego bari baremeranyijjwe. Bavuga ko izina ryabo ryangiritse kubera abashyitsi bari batumiye bari abavuga rikijyana mu Rwanda no hanze barenga 40, bafite ababakurikira basaga miliyoni 6 ku mbuga nkoranyambaga.

Bati “Aba bose babonye ibibazo byabaye kandi biteguye kubihamya ku karubanda cyangwa mu rukiko nibiba ngombwa. Niba ikibazo kidakemutse neza, bashobora kwangiza izina rya hotel mu buryo budasubirwaho.”

Bavuga ko ubukwe bwabo bwari bumaze umwaka urenga butegurwa, ariko aho kwishimira uwo munsi, bakaba barasigaye bafite ihungabana, agahinda n’isoni imbere y’imiryango n’inshuti. Bati “Nta kiguzi cyabikiza ariko impozamarira ni igice gito cy’icyo bategereje.”

Basaba ko ubuyobozi bwa Chateau Marara Hotel bwatanga ibaruwa isaba imbabazi, ivuga mu buryo bushimangiye kandi burambuye ibibazo byose byabayeho mu itegurwa n’isohora ry’iyo gahunda. Iyi baruwa bavuga ko igomba kuba igaragaza ukwemera amakosa mu itegurwa, imicungire n’ishyirwa mu bikorwa rya serivisi.

Bavuga ko imbabazi zitagomba kuba rusange cyangwa zuzuye ubwiru, ahubwo zigomba kuvuga ibyabaye mu buryo burambuye, cyane cyane ikibazo cyo kubura amashanyarazi, ibibazo by’ibiribwa, umwanda no kutitaba kw’abakozi mu gihe cy’ingenzi.

Ubuyobozi bwa Hoteli bwasubije

Nubwo bimeze bityo ariko, ba nyiri Hoteli bo baravuga ko hari amafaranga Musemakweri n’umuryango we babarimo, bagiye batishyuye. Mu ibaruwa bandikiye uyu muryango bawusubiza ku yo wari wanditse usaba indishyi y’akababaro, igaragaza ko ‘Château le Marara’ yishyuza arenga miliyoni 5 Frw yiyongera ku arenga miliyoni 40 Frw, abakoze ubukwe bari bishyuye.

Muri iyi baruwa yanditswe ku wa 14 Nyakanga 2025, bavuga ko ari isubiza iyo bandikiwe ku wa 10 Nyakanga, bakavuga ko ari igaruka ku ‘Busabe bwo kwishyuza serivisi zatanzwe mu bukwe bwa Musemakweri na Uwera mu bukwe bwabo ku wa 3-4 Nyakanga 2025’.

Muri iyi baruwa ntabwo Hoteli yemera ko amashanyarazi yabaye ikibazo. Muri iyi baruwa ikagira iti “Nubwo twemera ko habayeho ibura ry’amashanyarazi by’agateganyo mu karere ku mugoroba wo ku wa 3 Nyakanga, itsinda ryacu ryahise ribyitwaramo neza, maze umuriro usubiraho mu gihe gito gishoboka.” “Serivisi zahise zisubukurwa, kandi inyandiko zacu zigaragaza ko ibiribwa n’ibinyobwa byakomeje gutangwa ku bashyitsi banyu uko bukeye n’uko bwije.”

Rikomeza rivuga ko ‘Muvuga ko mwigeze kugirana ikiganiro kuri telefoni na Dr. Christian Marara; nyamara turifuza gusobanura ko nta masezerano yanditse cyangwa yemewe ku mugaragaro yabayeho yerekeye gusonera ibiciro by’ibiribwa cyangwa ibinyobwa.”

“Mwavuze kandi ko mwavuganye na Madamu Solange Bayingana, ariko we yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta guhura cyangwa itumanaho ryigeze riba hagati yanyu muri icyo gihe. Byongeye kandi, ibyemezo nk’ibyo bisaba inzira n’ubuyobozi bwihariye, bityo ntibiri mu nshingano cyangwa uburenganzira bw’umukozi ku giti cye.”

Ikindi iyo hoteli ishinja abateguye ubu bukwe, ni uko mu bashyitsi 200 bari bavuzwe ko baritabira ubu bukwe hiyongereyeho abandi 122. Iti “Hari n’ubuhamya bw’abantu bagaragaza ko gutegura amafunguro byahinduwe kugira ngo bijyanye n’uwo mubare. Nubwo guhindagurika kw’umubare w’abashyitsi ari ibisanzwe mu birori binini, iyo amafunguro amaze gutegurwa no gutangwa, ibiciro byabyo biba bidashobora kugabanywa cyangwa guhakanwa, bigomba kwishyurwa uko biri.”

Iyi hoteli isoza ivuga ko ibyo abitabiriye ibi birori n’aba nyirabyo banditse bisa nko kwirengagiza cyangwa kugoreka ukuri kugira ngo batishyura aya mafaranga y’abashyitsi yarenzeho. Isaba kwishyurwa 3.170.790 Frw y’ibiribwa n’ibinyobwa byatanzwe ku wa 3 Nyakanga, na 1.898.160 Frw y’abashyitsi 88 barenzeho ku wa 4 Nyakanga, yose angana na 5.068.950 Frw.

Ibaruwa iti “Turahamya ko ibyari byumvikanyweho bigomba kubahirizwa. Nimutishyura aya mafaranga yose vuba bidatinze, tuzafata inzira y’amategeko kugira ngo tuyasubizwe.”

RDB yabyinjiyemo

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa Josine Queen, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwahise rwandika ubutumwa rumusubiza kuri X, ruvuga ko rugiye gukurikirana iki kibazo.

Ubu butumwa bugira buti “ Mwiriwe neza Josine Queen, tubabajwe cyane n’ibyo mwahuye nabyo. Twabamenyeshaga ko RDB iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemurwe mu buryo bukwiye, kandi hafatwe ingamba ziboneye. Tubarashimira ko mwatubwiye ibibabaje mwahuye nabyo.”

PSF yabyinjiyemo

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Habineza Edson, yavuze ko ikibazo cy’ibyabereye muri Château le Marara, cyageze kuri uru rwego kandi bari kugikurikirana.

Ati “Ikibazo cyatugezeho twatangiye kugikurikira, twabavugishije (ba nyiri iyi hoteli). Turashaka kujya kubareba, tukareba koko ibyo bintu abo bantu bavuze. Uburyo bakiriwe, igihe bahagereye, ibyo bari basabye byose ndetse na serivisi bahawe uko byagenze. Turareba inzira na serivisi byanyuzemo ngo bibe byagera kuri ruriya rwego kandi twahanye umunsi wo kujyayo.”

Arakomeza ati “Turi gushaka kuvugisha bariya bantu bakoreye ibirori hariya, ngo baze tuganire twumve uruhande rwabo, kugira ngo nitujyayo tubashe kubahuza. Twihutiye kugira ngo tubashe guhuza impande zombi kugira ngo ikibazo cyaba cyarabaye tubashe kugishakira umuti, ndetse ntikizongere gusubira.”

Yakomeje avuga ko nibasanga ibivugwa n’abakiriwe aribyo, bashobora gusubizwa amafaranga yabo, cyangwa se bakaba basubira muri iriya hoteli bagahabwa serivisi batahawe mu gihe babyemera. Ati “Twe duhagarara hagati ngo duhuze impande zombi ngo hatagira ubigenderamo.”

Akomeza avuga ko nka PSF ishobora gufata umwanzuro wo gukebura iyi hoteli kuko ibyabaye biba byatumye isura y’ubukerarugendo mu Rwanda iba yangiritse, ndetse hagatangwa amahugurwa kugira ngo ibyabaye bitazongera. Agaragaza kandi ko n’ubwo ibi byabaye bitavuze ko ubukerarugendo muri rusange mu Rwanda buhagaze nabi, kuko ku Isi yose u Rwanda ruri mu bihugu biri mu myanya ya mbere mu kwakira abantu neza.

Ni ibyo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here