Muri iyi minsi Chateau Le Marara yabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga, bayishinja gutanga serivisi nkene no guhenda abaherutse gukoreramo ibirori, aribo Hadji Shadadi Musemakweri ndetse n’umugore we Uwera Bonnette, basubiragamo ubukwe bakoze muri COVID bitemewe gutumira abantu, ni uko batumira ibyamamare ngo babashimishe.
Aba bakoze ubukwe, ni umuhungu wa Hajj, nawe ufite hoteli Delta, na yo iri i Karongi, iyi nayo ikaba zimwe muri hoteli ziri muri Karongi zakiya abakiliya bahagana, gusa iyi kimwe mu byo irushwa n’iyi ya Marara, ni uko iya Marara itri ahantu heza ikagaragara neza, ariko iyi Delta nayo mu bindi ntiyabura guhangana na Chateua de Marara muri serivisi byabaye ngombwa.
Aba ngo bahawe serivisi mbi, bikaba bari gushinjya iyi hoteli amakosa menshi, arimo ibiryo bibi, serivisi mbi, guhenda, terera iyo n’ibindi, gusa na hotel ikavuga ko bari kuyisebya ngo bakunde bange kwishyura ibyo batari bishyura, abanda bati ibi ni ugushaka gusebya iyi hotel ingo izina ryayo rijye hasi, kandi yarashowemo akayabo ngo yubakwe, ibyo ishinjwa bikaba ngo bidahura n’urwego iri kugawaho.
Hari n’abari kuvuga ko byaba biterwa n’uko nyirayo ataba ahari aho yibera mu Bufaransa, bityo ntabashe gukurikriana neza imitangire ya serivisi muri hoteli ye bwite yubatse, konte ye ikabaa ri nayo yishyurwaho abayigana.
Ku bayigaye, harimo na Miss Mutesi Jolly, wibajije niba iyi hoteli yaba igira abakwikwi bateka aho kugira aba chefu.
Reka turebe kuri nyiri iyi hoteli, umunyarwanda w’umuherwe w’umuganga wibera mu Bufaransa.
Dr Christian Marara ni rwiyemeza mirimo ufite ibikorwa bitandukanye, akaba yaravukiye mu intara y’iburengerazuba, akarere ka Karongi mu mujyi wa kibuye, mu murenge wa Bwishyura. Ni umusaza w’imyaka 64, kuko yavutse mu 1961.
Ubundi uyu rwiyemezamirimo Dr Christian Marara, we n’umuryango we mu gihe cya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, bari barahungiye mu gihugu cy’ubufaransa, ari naho yize amashuri mu ishami ry’ubuvuzi, akaba ari naho yakuye impamya bushobozi ya doctor mwishami ry’ubuvuzi, yibanda ariko ku ndwara z’abagore no kubitaho.
Kugira ngo abe intyoza mu buganga yatangiye mu 1992 yigira i paris indwara z’amabere, 1993 yiga gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu kureba mu mubiri, mu 1994 yiga uburumbuke naho mu mujyi wa Paris, mu 1995 yiga kuvura indwara z’abagore, yigira mu mujyi wa Amien.
Aha mu bufaransa yakoze ahantu hatandukanye, anagura umuryango. Dr Christian Marara yashakanye n’umugore we bafitanye nabana witwa Dr Chantal kayondo marara akaba nawe ari umuhanga mubyubuvuzi ukorera mu ivuriro ryabo akaba mwivuriro ryabo yibanda kubana, cyane cyane indwara z’ubuhumekero.
Nyuma yo kwibohora ku Rwanda yagarutse mu Rwanda, atangira gukora ibikorwa binini nibiciriritse mu karere ka karongi, by’umwihariko ku kibuye, ndetse n’agace kitwa inyange, gusa nyuma yaje gusubira mu bufaransa agiye gushingayo ivuriro rye kugiti cye, ariko agakomeza kurundanya amafaranga ngo ayashore mu Rwanda.
Nyuma yo gukorera agatubutse mu gihugu cy’ubufaransa yahise aza mu Rwanda mu mwaka wa 2015, atangiza umushinga mugari wo kubaka inyubako y’ubukerarugendo imaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda, kubera ubuhanga n’ubugeni ikoranywe, ikaba ifite umwihariko wukuntu igaragara. Iyi ni Chateau le Marara.
Dr. Marara yavuze ko kubaka iyi nyubako iteye ubwuzu byashibutse ku nyubako zo mu Bufaransa aho yabaye imyaka myinshi, ahitamo kuyubaka ku ivuko i Karongi mu mugambi wo kugira u Rwanda paradizo.
Uyu musaza usanzwe afite ibindi bikorwa i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yavuze ko bishoboka ko yanabyagurira mu bice bitandukanye by’igihugu kuko hose ahafata nk’iwabo kandi hakeneye iterambere.
Nyuma yo kuba rwiyemeza mirimo kugeza naho ashinga ivuriro rye mu bufaransa, nyuma yaho Yabaye umwe mu bashinze ishyaka PPC (Party for Progress and Concord), Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, ryashinzwe mu mwaka wa 2003, rikaba ryari rigamije cyane guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.
Iri shyaka Mu matora yo mu 2003, PPC yabonye 2% by’ibyavuye mu matora ariko ntiyinjira mu nteko. Uyu Dr Christian Marara ni umwe m ubakoranye bya hafi na president Paul Kagame, kuko iri shyaka Marara yari afitemo uruhare runini mu kurishinga, kuva mu 2008 ryatangiye gukorana na RPF Inkotanyi, mu ishyaka ry’ubumwe, kandi yagiye abona intebe imwe mu Nteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko muri 2008, 2013, 2018, na 2024.
Iyi ppc dore intego n’ibyo yibandaho by’ingenzi, kugera ubwo igiriwe icyizere igatangira gukorana n’umuryango wa RPF:
Iri shyaka ryari rifite intego yo guharanira Iterambere ry’imibereho y’abanyarwanda, byumwihariko Guteza imbere uburezi bugera kuri bose (Education For All). Bari banafite intego yo gushyiraho serivisi nziza z’ubuzima, kunoza imibereho rusange, harimo n’amavuriro.
Ku bigendanye na politiki, yari ifite intego yo Kurwanya icyuho mu mishahara no gushyiraho politiki y’imishahara ihamye, ubutabera, uburinganire n’ubwenegihugu, ndetse no gukangurira abaturage gukora bakava mu bunebwe
Kuri ubu Dr Christian Ni umugwiza tunga ufite ibikorwa bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze, akaba yibanda cyane cyane ahari imiryango ye ndetse naho akomoka, akaba ariyo mpamvu mu gushora imari yibanze mu karere ka karongi ari naho avuka.