Hoteli Château le Marara yamaze gutanga ikirego muri RIB ku bakoreye mo ubukwe

Ubuyobozi bwa Hoteli Château le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, bwatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, burega abaheruka gukoreramo ubukwe gukangisha gusebanya no gukoresha uburiganya, ngo batishyura amafaranga bari babereyemo hotel.

Ni ubukwe bwa Hadji Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC ndetse n’umugore we Uwera Bonnette ukunze kwiyita Bonnette Queen. Basanzwe babana banafitanye abana, babanye basezeranye gusa ubukwe buba muri COVID aho ibirori bitari byemewe, bakusanyije rero miliyoni 40 ngo basubiremo ubwo bukwe bugende neza bashimishe abantu, none ahubwo uibyari ibyishimo byasojwe n’ibindi bibazo, mbega ubukwe ntibwagenze neza, hakwibazwa niba bazabusubiramo.

Aba rero bagiranye amasezerano na Hotel Chateau le Marara, barasinya ko bazakoreramo ubukwe, bishyura miliyoni 40, gusa mu bukwe bagira ibiro bakora bitari mu masezerano ababyitabiriye facture yabo ijya ku ruhande, ndetse bn’abatashye ubukwe barengaho abantu 88 mu bari mu masezerano na byo byishyuzwa ku ruhande, ubukwe burangira aba basezeranye basabwa kwishyura miliyoni z’inyongera 5, gusa ntibahita bishyura bemeranya na ba nyiri hotel ko bazishyura bageze I Kigali, bagezeyo aho kwishyura ahubwo bavuga ko ari bo bakwiye kwishyurwa, banenga serivisi mbi bahawe icyo gihe, kandi ngo mbere bitarakozwe.

WashaHost.com

Bavuze ko bahawe ibiryo bihumanye, ngo hotel nta suku igira, ngo nta muriro, mbega ng oni ukuyibona inyuma, ngo ibiryo byarimo ibisimba n’ibiti, ngo ifunguro rya mu gitondo ryaho ng oni amandazi, ngo nta bita ku bantu bagira, ku mbuga birasakuza abakobwa bamamaye mu Rwanda bari mu uwbo bukwe barahaguruka, Hotel chateu le Marara irahindanywa bamwe bati irushwa serivisi na lodge, abandi barakabya ngo ntibagira abchef bagira abakwikwi, mbega havuzwe byinshi irasebywa, RDB ibyinjiramo, PSF irahaguruka, ibyamamare biravuga, bamwe mu bakomeye baravuga, chateau le marara irimirwaho itaka. Aba bakoze ubukwe basabaga ko iyi hotel isaba imbabazi ikerura ko yatanze serivisi zikennye, banasabaga kandi kwishyurwa 40% y’amafaranga yishyuwe ku biribwa kubera ko serivisi zitageze ku rwego bari baremeranyijjwe.  Mbega byabaye ibindi bindi. Ariko abatagendera mu cyuka bakareba ko batandukanye urwatsi n’ururo.

Ubuyobozi bw’iyi hotel bwavuze ko aba ari imitwe bari kuzana yok wanga kwishyura, bavuga ko ibyari mu masezerano byubahirijwe, ahubwo bo bari kuzana imitwe. Ku urundi ruhande hari abavuze ko abakoze ubu bukwe n’abari barimo baba bashaka kuzana imitwe aka ya ndirimbo y’abagabo 2 b’imitwe, bati mutungemo ibitoroshi murebe ukuri, facture itaba yaremereye abazishyura, abanda bati wasanga bigamije gusebya iyi hotel ngo izo bihanganye zibone ko zacuruza iri hasi, mbega havuzwe byinshi.

Gusa ubukwe bujya kuba wavuga ko hari haratangiye kuzamo umwuka utari mwiza, kuko bavuze ko banabahenze, kuko nyuma yo gusinya amasezerano iyi hotel yagabanyije ibiciro, aba basinye nabo bifuza ko bagabanyirizwa amasezerano agahinduka, ariko ntibyakunda, na byo Bizana umwuka mubi.

Muri uko gusebya iyo hotel, hari amashusho y’ibiribwa n’imitegurire byagiye bigaragazw akoa ri ibyayo, kandi ngo abari kubikora bari kuyaterura ahandi, ngo bagaragaze ko iyi hotel ari ukubona amafoto gusa ariko imbere nta kintu kirimo, bamwe bati ifunguro ryaho rirutwa n’iryo muri segonderi muri interna, kandi ngo rihenze. Mbega byose bigamije ngo gusebya.

Hotel rero yaje kuregera RIB, ishinja aba kubasebya, no kwanga kwishyura, ubwo icyaha nikibahama, amategeko azakurikizwa, kuko gusebya ikigo bihanwa n’amategeko yewe n’impozamarira ubwazo zagukenesha kandi wari ukize, ubwo kandi n’ibyo kwishyura ideni ritishyuwe, bikaba ibindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here