Muhizi Anathole wagejeje ikibazo kuri perezida agahita asaba ko gikemuka mu minsi itarenze 3, ariko aho gukemuka agahita atabwa muri yombi azira ngo kubeshya umukuru w’Igihugu, akaburana agakatirwa imyaka 5, ariko aza kujurira, yabaye umwere, nyuma yo kumara imyaka 3 afunzwe kuva mu 2022.
Dore byose uko byagenze
Uwitwa Rutagengwa Jean leon yari umukozi wa BNR, gusa aza gukora amakosa n’ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, ni uko arirukanwa, yirukanwa ariko yarahawe inguzanyo ya miliyoni 31 Frw. Kugira ngo BNR itazahomba, yaje kwandikira ikigo gishinzwe ubutaka, basaba gutambamira inzu y’uyu Rutagengwa iri mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, kugira ngo nibura izabe ingwate, bagire ayo bagaruza.
Rutagengwa iyo nzu yaje kuyigurisha mu 2015, ayigurisha na Muhizi Anathole, gusa akimara kuyigurisha yahise aburirwa irengero we n’umuryango we bose. Mu gihe Muhizi yari ari gushaka gukoresha mutation ngo inzu imwandikweho, byaje kwanga, abwirwa ko BNR yatambamiye iyi nzu, mutation arayibura. BNR ikibona Rutagengwa yaragurishije inzu, yahise ijya kumurega gusesa amasezerano, no gufatira inzu.
Muhizi yagiye muri RDB, asanga Rutagengwa atarigeze atanga iyo nzu nk’ingwate ya BNR, mu gihe yahabwaga iyo nguzanyo. Muhizi yumvaga BNR ishaka gufatira ibye, yewe anayigura ntiyabwiye na Rutagengwa ko hari ibibazo afitanye na BNR.
Kuva ubwo hatangiye kuza abakozi ba BNR bashaka kuyiteza mu cyamunara, akibaza uko umutungo we watezwa cyamunara mu byo atazi. Kuva ubwo mu 2015 ibibazo byamubanye ibibazo, agana itangazamakuru, za TV1 hehe hose yagezeho, yandikira perezidance, ikibazo akakivuga ahashoboka hose.
Byarakomeje, ajya i Musanze abwira perezida ikibazo cye ariko uwahawe kugikurikirana ntiyagikemura, hanyuma Ku wa 7 Kanama 2022 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiye gusura abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke, Muhizi yongera kugaragaza ikibazo cye. Dore uko yakivuze.
Perezida yumvise ikibazo cye, ahita asaba ko gikemurwa mu minsi itarenze 3. Dore uko yabivuze.
Ya minsi aho kugira ngo kigere ikibazo cye cyacyemutse, Muhizi yahise atabwa muri yombi. RIB yatangaje ko hari nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bigaragara ko Muhizi yabeshye Umukuru w’Igihugu, akurikiranwaho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Muhizi yabeshye ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuyivamo. Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31 Frw Rutagengwa Jean Léon yari yarafashe muri BNR.
Dr Murangira yavuze ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambambira kuri iyi nzu nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa. Dore uko RIB yabivuze.
Kuva ubwo yatawe muri yombi, afungwa kuva ubwo.
Yagejejwe imbere y’Urukiko ndetse ku wa 11 Ugushyingo 2022, urukiko rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha akurikiranweho ari ugutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano.
Muhizi icyangombwa bivugwa ko ari igihimbano, ngo cyanditse ku mazina ya Niyibigira Alphonsine akaba umugore w’umugabo baguze iyo nzu. Icyo cyemezo cyemezaga ko ari ingaragu maze bikekwa ko bakifashishije barega BNR ngo inzu yari igiye gutezwa cyamunara ntigurishwe kandi Me Katisiga Rusobanuka Emile niwe wagombaga kuburana na BNR, uyu nawe yinjiye mu rubanza.
Ikindi, Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yakoresheje nimero za telefoni z’umuntu zimwanditseho, agasaba icyangombwa cy’uko uwo muntu ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe, akagihabwa. Yanaregwanaga na Me Katisiga Rusobanuka Emilem nawe yabaye umwere, we ubushinjacyaha bwamushinjaga ko yakoresheje icyo cyangombwa, akagikoresha mu rubanza yasabaga ko cyamunara y’inzu yari yaraguzwe na Muhizi ihagarikwa, inzu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashakaga guteza cyamunara.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Muhizi Anatole yatunguwe no gusanga ibyaha byahinduriwe inyito aho urukiko rwamusobanuriye ko akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko ahadakwiye. Muhizi Anatole yabajije umucamanza impamvu yahinduriwe icyaha akurikiranweho maze umucamanza amumenyesha ko ibyo aregwa ari byo yasobanuriwe mu rukiko, ko ibindi we atabizi. Yakomeje kuburana, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira igifungo cy’imyaka 5, akomeza gufungirwa mu Igororero rya Muhanga.
Yaje kujurira rero, mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza. Nyuma yo kuburana ku bujurire,
Urukiko rwemeje ko ubujurire bufite ishingiro, runahindura icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga cyari cyajuririwe, mu ngingo zacyo zose. Urukiko kandi rwemeje ko Muhizi Anathole, nta cyaha na kibahama.
Urukiko rwategetse ko Muhizi Anathole ari umwere, runategeka ko Muhizi Anathole ahita arekurwa nyuma y’isomwa ry’iki cyemezo.
Uyu mugabo Muhizi Anathole, yahuye n’ibibazo by’abagabo, gusa Ubutabera ntibubera, yabuhawe
Ngayo ng’uko rero, nari Bellarme, ku Isaniro, duhurire mu zindi nkuru.