Umunyamakuru Rugaju Reagan, Kalisa Georgine, na Frank ‘Jangwani’ bari mu bantu bivugwa ko batawe muri yombi, mu gihe hakorwa iperereza ku mafaranga ya APR FC yanyerejwe.
Ni amakuru dukesha radio SK FM, aho bavuga ko ari iperereza ku mafaranga yifashishijwe mu mukino wa CAF Champions League 2024-25, wahurije APR FC na Pyramids I Cairo mu Misiri, muri Nzeri 2024. Aba rero ngo bamaze gutabwa muri yombi, ariko ngo dosiye irinjiramo n’abandi. Biravugwa ko habayeho uburiganya mu matike y’indege, ko Reagan iyi kipe yari yanajyanye na yo.
Amakuru dukura kuri B&B FM, aravuga ko hamaze iminsi hafunguwe case yo gukurikirana amakosa yaba yarakoze mu miyoborere, yaba yarahombeje APR FC, mu igurwa ry’ama-tickets n’abakinnyi. aho bigaragara ko byaba byarateje igihombi ikipe y’ingabo z’igihugu, ababikozwe bakaba babibazwa n’inzego zibishinzwe. Mbega hari ayanyerejwe mu igurwa ry’abakinnyi, amamisiyo na tickets z’indege mu myaka 2 ishize.
Aba bivugwa ko batawe muri yombi, ni umunyamakuru Rugaju Reagan, Kalisa Georgine wahoze shinzwe umutungo wa APR, na Frank Janguani, umuvugizi w’abafana ba APR FC. Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yabibajijweho, akaba yagize ati “Ayo makuru sindayabona.” Dosiye nk’izi, dore ko iyi kipe ari ikipe y’ingabo, bivugwa ko zijya mu bugenzacyaha bwa gisirikare.
Ibi biri kuvugwa kuri Reagan bibaye nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko Lorenzo bakorana kuri RBA, ngo yarwaniye na Reagan I Karongi, nyuma y’uko ifungwa rya Rugaju rivuzwe, Lorenzo yanditse agira at ingo byagenze gute se ku mulindi? Ati Karma is acting very quick these days, arongera ati karma is Bitch, hold that, abantu bakeka ko ari kuvuga kuri Reagan.
Ibi biri mu mujyo w’uko APR yatangiye gukora i perereza ku gihombo yagiye ihura nacyo. Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo, we si ubwa mbere yaba avuzwe muri ibi.
Muri Gashyantare 2025, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganywa, yavuze ko iyi kipe idafite amakuru ku byavugwaga ko Kalisa Georgine wahoze ashinzwe umutungo, yaba yaratorotse ahunze ibyo yabazwaga ku mafaranga yanyerejwe.
Itoroka rya Kalisa Georgine ryatangiye kuvugwa mu ntangiriro za Gashyanatre, aho uyu mugore wigeze kuba Umunyamabanga w’Agateganyo wa APR FC byavugwaga ko yatorotse kubera ko hari miliyari 1.5 Frw basanze yarahombye, ni nyuma yo kumukorera igenzura ry’umutungo (audit).
Amakuru yavugaga ko Kalisa Georgine yakorewe ’audit’ hagati ya tariki 22 na 24 Mutarama 2025, aho yari bukomeze kubazwa iby’amafaranga yabuze tariki ya 27 Mutarama. Igihe bavuga ko icyo gihe byavugwaga ko yatorokeye muri Canada.