Umunyamakuru Ishimwe Ricard yasosowe munsi y’igitanda yihishe

Uyu mugabo yitwa Ishimwe Ricard. Ni umunyamakuru w’imikino wa SK FM. Ni umwe mu batawe muri yombi bari gukurikiranwa ho kunyereza amafaranga ya APR FC, barimo Rugaju reagan, Mugisha Frank Jangwuani, Kalisa Georgine n’abandi.
Mbere yo gutabwa muri yombi, ubugenzacyaha bwa Gisirikare bwaramuhamagaye yanga kwitaba, ababwira ko bagomba kumenyesha igitangazamakuru akorera ndetse na RMC ishinzwe abanyamakuru, bamubwira ko nta ho bihurira n’izo nzego, aratsemba yanga kwijyana ku neza.
Yahise ajya gukora ikiganiro maze arigamba, ati bampamagaye nanga kwitaba, ni uko abantu barumirwa. Bwangu agisoza ikiganiro yahise ajya gushaka ubwihisho, ni uko ajya kwitsimba munsi y’igitanda, baramutarakinga babona ni ho yihishe, ni uko bamusanga mo bamusosoramo. Mu buryo burambuye: https://youtu.be/rKkWUdHcEmY
WashaHost.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here