Mike Karangwa yapfushije umwana

Mike Karangwa n’umugore we Isimbi Roselyne bapfushije umwana wa kabiri muri batatu bari bafite. Yapfuye mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2025, azize uburwayi yari amaranye iminsi. Uyu muziranenge yari afite umwaka n’amezi 8.

Aba bashakanye mu 2019, uyu Mike Karangwa azwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro aho yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus mu kiganiro ‘Salus relax’, Isango Star mu kiganiro ‘Sunday night’, Radio & TV10 mu kiganiro ‘Ten Tonight’ ndetse n’izindi zinyuranye yagiye akoraho.

WashaHost.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here