Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatanze umushahara we w’amezi 6 asaga miliyoni 34 Rwf, ngo wifashishwe mu bikorwa byo kugurira imiti no kwishyurira abarwayi batishoboye baba bari mu bitaro bitandukanye muri icyo gihugu. Si ibyo gusa, yanatanze imfashanyo y’ibiribwa yiyejereje mu murima we, ngo bigoboke abarwayi bashonje.