Bijya gutangira, aba banyamakuru bagiye kuri terrain i Karongi, ni uko bari muri bisi y’akazi bataha, Rugaju Reagan na Musangamfura Lorenzo Chrisitian bakozanyaho bararwana, birangira iyo mirwano igeze mu buyobozi b’ikigo bakorera.
Mu buyobozi buri umwe ngo yerekanaga ko ariwe munyakuri, umwe ati uyu aragenda cyangwa se ngende, ni uko kuko harimo bwana na seti, RBA igumana Bwana ihagarika Lorenzo amezi 2. Uku guhagarikwa nta bwo ari ubwa mbere kwari kubaye, kuko mu mwaka wa 2022 na bwo yarahagaritswe, igihe yatabarizaga umwana kuri twitter wari ukeneye ubufasha, hanyuma Minisitiri byari bibereye mu nshingano ahita ahagoboka amusaba amakuru arambuye ngo umwana afashwe, aho gutanga ayo makuru ahita amubwira ko nta cupa rye azi, amusaba ko babanza gukemura ikibazo cy’icyaka, icy’umwana wari mu kaga kikabona uko kiganirwaho nta we unyotewe.
Icyo gihe Lorenzo abinyujije kuri Twitter ubu yahaye X, yatabarije umwana w’imyaka 13 wagaragaraga mu mashusho avuga ko ahohoterwa na mama we, akamukubita inkoni zitari iza kibyeyi, agashimangira ko agendana ibikomere ku mutima. Ubwo yasakazaga ubu butumwa, uwari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette, yasubije ko bagiye gukurikirana iki kibazo ndetse yasabye Musangamfura Lorenzo gutanga amakuru arambuye y’uko bagera ku mwana.
Musangamfura Lorenzo yasubije igisubizo cyatangaje benshi, aho yabwiye Minisitiri ko “nta cupa rye azi”, bagomba kubanza gukemura icyo kibazo cy’icyaka!
Yagize ati “Erega Minister, ikibazo urabona nawe nta cupa ryawe nzi! Reka tubanze dukemure icyo!”. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette na we yasubije asa n’utebya, amwibutsa ko iby’icupa bikwiye kuza nyuma. Ati “Nagira ngo watabarizaga umwana sinari namenye ko n’iby’icupa birimo, ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha!”
Kubera ibyo, icyo gihe RBA yahise imwirukana, asaba imbabazi biranga, gusa nyuma yaje kubabarirwa asubirayo, akaba yari akiriyo kugeza ubwo yahagarikwaga nyuma yo kurwana na Reagan.
Kumuhagarika, uyu Lorenzo yahise ava mu ikipe, ariko nta cyo byari bitwaye cyane kuko abanda bari bagihari. Hadaciyemo kabiri, Reagan Rugaju yahise atabwa muri yombi,kubera ibyo kunyereza amafaranga ya APR FC akekwaho, ahita atabwa muri yombi. Mu kumuta muri yombi, yahise nawe ava mu murongo, ya bwana yari yasigaranywe na yo iba ikurikiye seti, mbega ubwo RBA ihita ibura bwana na seti icyarimwe.
Umunyamakuru wakoranaga n’aba bagabo witwa Nkurunziza Emmanuel wamamaye nka Ruvuyanga, mu kiganiro urubuga rw’imikino cyo ku wa 4 Kanama 2025 yagize ati: “Rugaju arakekwaho, akaba rero arimo kugenda abibazwa n’izo nzego za gisirikare, icyo navuga kuri iyi ngingi ni ugutegereza ubutabera bwa gisirikare, icyo buzafata nk’umwanzuro. Icyaha nikimuhama azahanwa, icyaha nikitamuhama azagirwa umwere. Ibyo nta bubasha tubifiteho, tuzategereza ubutabera bwa gisirikare”.
Mu kugaragaza ko atari abanye neza na Reagan, Lorenzo acyumva iby’ifunwga ry’uyu mugabo, yahise yandika ku mbuga ze ati karma ni mbi cyane, ati dore iramugarutse. Lorenzo akimara guterwa uw’inyuma kuri RBA, yahise asamirwa hejuru na SK FM, ahita asinya amasezerano bamusinyisha bwangu nk’aho ari manu bahawe na Rugira, nawe nta gutindiganya ahita yemera, yinjirana ibyishimo, mbega aba nka ryabuye ryari ryarajugunywe n’abubatsi, ryaje kuvamo indemyanzu.
Ubwo RBA yahise ibura Lorenzo, na Reagan uri mu maboko atari aye aba arabuze, ikindi kandi usibye aba, undi munyamakuru wa RBA witwa Kwizigira Jean Claude uyobora iki kiganiro cy’urubuga rw’imikino, nawe nta bwo ari kucyumvikanamo, kuko yakoze impanuka, avunika akabombambari.
Ngayo nguko rero, uko RBA abanyamakuru hafi ya bose baroraga urubuga rw’imikino, byaje kubagendekera.