RDF yatanze umucyo ku basivile bafunzwe barimo Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Kalisa Georgine, Mugisha Frank Jangwuani n’abandi

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

REF: RDF/DPA/A/10/05/2025

Kigali, 5 Kanama 2025

WashaHost.com

Ubuyobozi bwa RDF buramenyesha ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.

Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho bikurikira:

1.Ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe

2.Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe

Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nkuko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.

Umusozo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here