Professor Omar Munyaneza yaje guhinduka?
RB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa WASAC, prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi 2 bakorera muri icyo kigo. Bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Uyu Prof. Omar benshi mu bamuzi bari bazi ko ari imfura. Yari umwarimu ukoneye muri Kaminuza kuko afite impanyabumenyi y’ikirenga, yari umuhanga ari na byo byatumye azamuka mu ntera vuba. Mbere yo kuyobora WASAC muri Nzeri 2023, yari umudepite. WASAC yasimbuwe ejo bundi ku wa 17 Nyakanga2025.