I Kigali ariko ngo umukobwa / umugore udafite ishinga y’umukara ntagiseka yisanzuye? Ngo abakobwa bari kumaranira guhindura amashinya yabo imikara, ngo bituma baseka neza, mu kanwa hagasa neza, ngo bakumva bikunze cyane, n’abagabo bakabirukaho.

Gusa icyo benshi batazi, ni uko baba bari kumiragura ibinyabutabire bizabatera indwara zirimo no kanseri zo mu kanwa, mu muhogo no mu nda, kuko mukuyihindura babatera inshinge zirimo imiti y’umukara (nushake uyigereranye n’iriya iba mu makaramu kugira ngo ubyumve neza), ubundi ikivanga n’ishinya ibyari umutuku bikaba umukara tsiriri. Ikindi kandi iyo miti igenda ivaho ariko imirwa, no mu koza amenyo iba imirwa, ubwo bagasubira gusigisha nka kuriya usiga siraje inkweto iyo ishizeho, inkweto ikaka.

Ikindi giteye inkeke, ababikora si abaganga babyize nibura, abenshi babikora nka magendu, ukba wakuramo n’izindi ndwara. Gusa ibyo nta cyo bibwiye umwari ushaka ubwiza, kuko na za nyashi muri magendu barazongera.











