Perezida Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya irimo abaminitiri bashya babiri, abandi abasanzwe barimo.
Aba bashya ni Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Bernadette Arakwiriye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije.
Minister Dominique Habimana, yasimbuye Dr Patrice Mugenzi wagizwe Minisitiri ku wa 19 Ukwakira 2024, icyo gihe yari asimbuye Jean Claude Musabyimana nawe wagiyeho mu 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Habimana Dominique usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, nk’ Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali.
Yagiye muri izo nshingano ku wa 06 Kamena 2024.
Mbere yo kuba Umuyobozi muri RALGA [Rwanda Association of Local Government Authorities], Habimana Dominique yari asanzwe Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere mu Kigo cy’u Busuwisi gishinzwe iterambere n’Ubufatanye mu Rwanda [Governance Programme Officer at the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC), Rwanda].
Habimana Dominique [Habimana Dom] ni umuhanzi wa Gospel, akaba abarizwa mu Itorero rya AEBR Kacyiru. Yamaze igihe kinini ari Perezida wa Seraphim Melodies ifatwa nka korali nkuru mu gihugu muri iri torero, akaba ari na we wabandikiye indirimbo zabo nyinshi. Ni korali izwiho igikorwa cyo gutanga amaraso ku barwayi barembeye mu bitaro.
Mu 2015 ubwo yatugezahago indirimbo ye nshya yise “Turashaka Amahoro”, Habimana Dominique yabwiye inyaRwanda ko akunda cyane umuziki kandi akaba yariyemeje gukora umuziki uhindura abatuye Isi. Yavuze ko afite indirimbo nyinshi zihimbaza Imana n’izihamagarira abantu kwimakaza umuco w’amahoro.
Habimana afite masters mu bijyanye n’iterambere, yayize muri kaminuza y’u Rwanda, ayisoza mu 2014.
Undi mu Minisitiri muhsya, ni Dr. Bernadette Arabikwiriye.
Bernadette Arakwiriye, yasimbuye Dr. Valentine Uwamariya wari Minisitiri w’Ibidukikije, uyu Dr. Valentine akaba yari amaze kuba Minisitiri wa Minisiteri 3.
Minisiter BernDETTE Arabikwiriye, asanzwe akorera umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika witwa World Resource institute, akaba afite PHD yakuye muri Amerika.
Dr. Uwamariya Valentine wasimbuye, yavukiye i Shangi mu Karere ka Nyamasheke mu 1971. Ari mu bayobozi mu Rwanda baciye agahigo mu kuyobora Minisiteri nyinshi mu gihe gito, aho ayoboye Minisiteri eshatu mu myaka ine.
wo muyobozi wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, yagiye mu bintu afitemo ubumenyi, dore ko abifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri UNESCO-IHE na Delft University of Technology mu Buholandi, mu bijyanye n’ubumenyi bw’amazi n’ikoranabuhanga mu bidukikije.
Ni n’umuhanga mu Butabire (Chemistry), nk’umuntu ubifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse no mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Muri Gashyantare 2020 nibwo Dr. Uwamariya Valentine yagizwe Minisitiri w’Uburezi. Ni inshingano abenshi bemeza ko yitwayemo neza dore ko akimara guhabwa izo nshingano yayoboye mu bihe bitoroshye bya COVID-19 ntibyagira abanyeshuri bigiraho ingaruka.
Yakemuye n’ibibazo by’ingutu byari mu mashuri Makuru na Kaminuza, aho byarangiye amashuri amwe afunzwe burundu.
Muri izo nshingano kandi, abarimu ntibazigera bamwibagirwa ubwo babwirwaga ko umushahara wabo wikubye hafi kabiri, bamushimira ubuvugizi yagiye akorera ababyeyi cyane cyane ku kibazo cyo gukuraho izamurwa ry’amafaranga y’ishuri, agashimirwa uko yabanye n’abarimu abarezi ndetse n’abanyeshuri mu myaka hafi itatu yamaze muri izo nshingano.
Ku itariki 22 Kanama 2023, Dr Uwamariya Valentine yahinduriwe inshingano agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, inshingano yamazemo umwaka umwe ku itariki 12 Kamena 2024 agirwa Minisitiri w’Ibidukikije kugera ku wa 24 Nyakanga 2025.











