Abajenerari 9 bagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yemeje ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru kw’abajenerali icyenda, barimo Brig Gen Pascal MUHIZI, wigeze kuyobora umutwe w’ingabo z’u Rwanda watsinsuye ibyihebe i Cabo Delgado muri Mozambique, amahoro akongera kuhataha.

Brig Gen Pascal MUHIZI ni umwe mu bajenerali bayoboye abasirikare b’u Rwanda birukanye imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado, bafatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM), ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC). Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga 2021 rugeza mu ntangiriro za Nzeri y’uwo mwaka, icyo gihr uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.

Brig Gen Muhizi kandi yigeze kuyobora ingabo z’u Rwanda muri diviziyo ya Kabiri ikorera mu Burengerazuba bw’U Rwanda, mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, icyo gihe yari agifite ipeti rya Koloneli aho yahise azamurwa ashyirwa ku ipeti rya Brigadier General mu mwaka wa 2021.

WashaHost.com

Mu yindi mirimo myinshi Brig Gen Pascal Muhizi yakoze muri RDF, harimo kuyobora Diviziyo y’Ingabo z’u Rwanda mu Majyaruguru no mu Burasirazuba. Abandi bajenerali bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, barimo Maj Gen Andrew KAGAME na Maj Gen Wilson GUMISIRIZA. Barimo kandi Brig Gen Joseph DEMALI, Brig Gen Fred MUZIRAGUHARARA, Brig Gen James RUZIBIZA, Brig Gen Frank MUTEMBE, Brig Nelson RWIGEMA, na Brig Gen Jean Paul KARANGWA.

CIC Paul KAGAME kandi yemeje ukujya mu kiruhuko cy’izabukuru abandi bayobozi 120 bakuru b’ingabo, abayobozi 26 bato b’ingabo, n’abandi basirikare 927 bafite andi mapeti.

Mu muhango wo kubasezera wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye aba basirikare ku musanzu ukomeye batanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu ubu kimaze gutera imbere.

Ati “Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z’u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by’umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.”

Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ubumenyi n’inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry’igihugu. Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange, umurava n’uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

Ati “Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y’urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.”

Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w’abagiye mu kiruhuko, yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n’umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.

Ati “Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.”

Abagiye mu kiruhuko bahawe ‘icyemezo’ cy’ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z’u Rwanda. Umusirikare ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe mu gihe hasigaye imyaka itanu (5) kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Abisaba, mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye. Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare ashobora kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe hasigaye imyaka itanu (5) kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Gushyira umusirikare mu kiruhuko cy’izabukuru bikorwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

MURI RDF, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni iyi ikurikira:

1º Ofisiye Jenerali: imyaka mirongo itanu n’itanu (55);
2º Ofisiye Mukuru: imyaka mirongo itanu (50);
3º Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru: imyaka mirongo ine n’itanu (45).
Kubera impamvu zihariye, mu nyungu z’akazi umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera ashobora kongerera Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru w’umwuga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu (5).

Ofisiye cyangwa Su-Ofisiye Mukuru ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukora imyaka makumyabiri (20), cyangwa mu gihe hasigaye imyaka itanu (5) kugira ngo agere ku myaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni ibyo, duhurire mu bindi biganiro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here