Amerika yahagaritse by’agateganyo gutanga VISA ku Barundi

Guhera uyu munsi kugera igihe kitazwi, nta Murundi uzongera gukandagira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse by’agateganyo gutanga Viza kuBarundi, kubera kutubahiriza amategeko.

ibi byatangajwe n’Ambasade ya USA i Bujumbura kuri uyu wa mbere, gusa ntibyakiriwe neza n’abarundi basaba Leta kwihimura. Banditse bagira bati: Buri Murundi ajya hanze afiitiwe icyizere n’umuryango n’abaturanyi, kubaha amategeko si k umuntu ku giti cye, ni ku gihugu cyose.  Tubabaje n’uko Abarundi bakomeza kurenga amategeko agenda VISA za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo VISA za bo turazihagaritse by’agateganyo.

Mureke twubahe amategeko, kuko amakosa y’umuntu ku giti cye, hafungira imiryango igihugu cyose. Twese hamwe, reka turinde amahirwe y’ahazaza kuri bose.

WashaHost.com

Ubusanzwe Umurundi wakaga VISA yo kujya muri Amerika, yabaga afite amahirwe na 30%, kuko 70% bose baziburaga, kubera ko kuva ku wa 5 Kamena 2025, Trump yari yashyize Uburundi mu bihugu 12 bigombwa kwitonderwa mu gutanga VISA, kubera ibiabzo by’umutekano, none bahise babihagarika.

Ikindi mu mwaka wa 2020, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse zimwe muri Visa zahaga Abarundi, cyane cyane izabaga zijyanye n’ubucueuzi n’ubukerarugendo. Ibi byabaye nyuma y’uko Uburundi hari abarundi Amerika yirukanaga ku butaka bwayo bakanaga kubakira, abandi bagatinza kubakira. Ubu Ambassade ya Amerika mu Burundi iringinga Abarundi ngo bakurikize amategeko, bareke kugira ibinyoma no kurenga ku mahame, ngo bitazarangira burundu.

Ibi biragira ingaruka ku Barundi bari bafiote ingendo muri Amerika, abakoraga Ubucuruzi, Abanyashuri, abakerarugendo, n’abandi, harimo n’abanyapolitiki bajyaga mu butumwa bw’akazi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here