Ismael Mwanafunzi ni umunyamakuru w’intangarugero ndetse n’umuhanga twese dukunda, byagorana ko hari umunyarwanda ukuze utamuzi cyangwa utazi ijwi rye, nta kibi tumuziho mu byo akora, gusa YouTube yamushinjije amakosa akomeye, byatumye Channel ye yitwaga Ismael Mwanafunzi Talks isibwa kuri YouTube.

Reka urebe uko byagenze.

WashaHost.com

Nyuma yo kumara igihe kinini akorana ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA, ubwo hari nyuma yo kwamamara mu byegeranyo kuri radio ziandukanye yanyuzeho, Ismael yaje gufungura YouTube channel ye, areka ko ibyegeranyo bye byajya bica ahandi nko kuri Redblue JD n’ahandi.

Channel ye yrakuze irakundwa, ashyiraho amagana y’ibyegeranyo arenga n’igihumbi, channel ikura umunsi ku munsi, uba ikaba yari imaze kurenga ibihumbi magana ane na cumi by’aba subscribers. Muri uko gukora dore ko yari anakomeje, aho yakoraga ibyegeranyo byanajyaga birenga bine ku munsi, YouTube yaje kumushinja amakosa, imuha igihano kiruta ibindi ijya itanga, ari cyo cyo gusiba channel ye. Bijya kumenyekana, byatangiye kumenyekana ku wa 15 Kanama 2025, umunsi w’inyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, ubwo abakunzi be bashakishaga channel ye bakayibura, bakibaza icyabaye.

Twaje gusuzuma, tubona impamvu.

Ubundi YouTube amakosa itanga agiye atandukanye, igihano kiruta ibindi ni ugusiba channel, igikurikiraho ni ukukwangira kuzinjiza kuri channel yawe ubuzima bwose, igikurikiraho ni ukumara amezi 3 utinjiza, ibindi bikagenda biba bito bito nko kukwihanangiriza, cyangwa se kugusaba kugira ibyo usiba.

Igihano kiruta ibindi youtube itanga cyo gusiba channel ukabura buri kimwe kiriho, biterwa akenshi no kurenga ku mabwiriza yayo, cyangwa se ugakora amakosa menshi. Kuri Ismael Mwanafunzi, dore icyaha cyarabiteye.

Mu minsi ishize, mugomba kuba mwarabonye imitwe y’inkuru zo mu Rwanda yiyandika mu cyongereza cyangwa mu izindi ndimi, kandi ababyanditse babishyize mu Kinyarwanda.

Ibi byitwa Auto Dubbing. YouTube muri icyo gihe ndetse na n’ubu dore ko hari aho bikigaragara mu gihe nyiri channel atabikuyemo, icyo gihe YouTube yari iri kwiga kuri channels zo mu Rwanda, babona hari ibyo ukora badashaka, bakaguhana. Byatangiye Leta ya Congo ivuga ko mu Rwanda bashyigikira intamara iriyo, bajya kuregera yotube ko channels zo mu Rwanda zisahyigikiye uriya mutwe uriyo wa M23, ni uko congo yishyura amafaranga menshui cyane, ngo bafunge umunwa wa channels zo mu Rwanda.

Bakoreshaga ama robots, rimwe na rimwe abantu ubwabo bakabyisuzumira. Byarabaye birakorwa, wakora inkuru igaragara ko ishyigikiye M23, bakaguhana. Hari chaine nyinshi zasibwe, hari nyinshi zambuwe uburenganzira bwo kuzinjiza iteka ryose, hari izambuwe kwinjiza mu mezi 3 gusa, mbega hahanwe benshi.

Bitari ukugendera ku mitwe gusa, bivugwa ko Congo yanohereje urutonde rwa chaine ziyiteye inkeke, youtube igaheraho izisiba, bityo na Mwanafunzi kuko yajyaga akora kuri iriya ntambara, nawe byanze bikunze yaba yarazize ibyo.

Byarakomeje abantu babona ko byakaze, mu kuvuga bagakoresha amagambo yioutube itamenya, bagashaka imvugakimwe bakoresha, na byo kongo irabivuga, mbega channels zihura n’ibibazo uruhuri, ni yo mpamvu uri kumva umuntu avuga M23 aho kubivuga uko bivugwa. Ngayo nguko rero, Ismael Mwanafunzi yahuye n’ibibazo bikeome, ibyegeranyo twakunze byacagaho byose nta na kimwe kikiriho.

Iyo ushatse chaine ye kuri youtube, bakubwira ko iyo chaine itabahom murabona ko bavuze bati This page isn’t available. Sorry about that. Try searching for something else. Ku mbuga ztandukanye ho yari yarashyize link ijya kuri channel ye, iyo ukanze kuri izo link, bahita bakubwira ko yaba terminated, murabona ko banditse bati: This video is no longer available because the YouTube account associated with this video has been terminated.

Bati iyi video nta bwo ikiriho, kuko chaine yariho yamaze gusibwa.

Ngayo nguko, nta Kundi, turahombye, ibyegeranyo bivuga ku mateka, ubuzima, ibyamamare, ikoranabuhanga n’ibindi byose byagiye, ariko buriya azafungura iyindi, nta kindi twavuga ni ukumukomeza, kuko guhomba aho wari warashyize ibiganiro byakuvunnye imyaka n’imyaniko, ugahomba brand wubatse, ugahomba aho wakuraga umugati, ni igihombo gikomeye.

Gusa ariko n’ubunsi izi mbuga si izacu, ni iza ba nyirazo. Tujye tubyibuka. Igihe cyose bashatse bakubikira imbehe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here