Uyu mwana w’umukobwa yitwa Chantal Uwingeneye. Ni umuhanzikakazi uririmba gakondo. Avuga ko avukana na Clarisse Karasira kuri Se, kuko yamubyaye ku ruhande aza gushaka undi mugore.
Iby’uko bavukana yabitangaje bwa mbere mu 2023, icyo gihe Karasira yahise amwihakana avuga ko ashaka kumuzamukiraho, yewe nyuma umugabo we ngo yamusabye kujya mu itangazamakuru akivuguruza akavuga ko yabeshye, undi arabyanga kuko yavuze ukuri na bo ngo bazi mu mitima badashaka kuvuga.
Mu kiganiro yagiranye n’Ukwezi, yavuze ko nyuma gato y’ibyo, uyu mukobwa ngo yahise abona umuterankunga witwa Mujomba Media Limited, uyu ngo aziranye na Karasira ni incuti hari n’indirimbo yamukoreye, ngo yamubwiye ko yakunze impano ye, bemeranya gukorana arishima cyane, bakora ibirori by’agahebuzo. Basinye amasezerano y’imyaka 4 avuga ko umukobwa azajya asohora nibura indirimbo 4 mu mwaka, gusa na none akaba atemerewe kujya mu itangazamakuru nta burenganzira, atemerewe kujya mu ruhame, n’ibindi byinshi bimuzirika.
Bakimara gusinya amasezerano uwo muterankunga ntiyongeye kumufata kuri telephone, ibyo yemeye nta na kimwe yakoze, yewe ubu imyaka ibaye 3 uyu mukobwa nta ndirimbo asohoye, amasezerano yaragiye aba icyuka, na channel ye arayamburwa, no gusesa amasezerano uwo muterankunga aranga, uyu mukobwa abura abafatanyabikorwa benshi bamuganaga, ni uko arazima ahomba byinshi.
Ajya ngo atekereza ko uyu muterankunga yaje nka gatumwa kugira ngo azimywe, gusa nta bwo azi uwaba abiri inyuma. Uwo mugome wahemukiye uyu mwali mutuye akaririmbo ka Karasira kitwa Twapfaga iki, uzagire neza wigendere, na Ntizagushuke, kandi nti mwana w’Imana jya wibuka ko ako isi ituye kataremera.