RIB yafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka k’umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
RIB irihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.











