Kubera ubukene buri mu muziki no gukoreshwa amabi, umuhanzi Marina yavuze ko atagira inama umukobwa kuwishoramo, ngo uwumva afite impano yo kuririmba azajye aririmbira umuryango we, ave muri ayo yishakire akandi kazi akora.
Marina ndamwumva. Nawe se reba, gukoresha audio ni 600k, video ni 1M, promotion abakobwa basabwa amat*ru, guhabwa interview hari ababyishyuza, ngaho mu bitaramo abahungu baba bashaka kubanza kubasamb*nya, views z’indirimbo zirarutwa n’izibiganiro, mbega ni ibibazo mu bindi. Ikibazo kandi hari ababa abahanzi bakabura no kwiyigira nibura ngo hamwe ni byanga bazajye ahandi, abandi ngo ni abasitari ngo hari imirimo batakora, ahaaaa.