Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr.Edouard NGIRENTE wari uri kuri uyu mwanya kuva muri 2017. Uyu Minsiitiri w’Intebe mushya, yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.
Ubusanzwe Minisitiri w’Intebe uvuyeho ajyana n’Abaministiri bari muri Guverinoma ye. Mu minsi mike turabona Guverinoma irimo Abaminisitiri bashya cyangwa se hamwe banagaruke, aha biranashoboka cyane ko twabona na Minisiteri nshya cyangwa hari izavuyeho.
Dore impamvu.
Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repebulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 124, isobanura Ukuvaho kwa Minisitiri w’Intebe n’ishyirwaho ry’indi Guverinoma, mu gace ka 1 hagira hati: Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Agace ka 2 ko kagira kati Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije. Agace ka 3 kagira akti Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Iyo Minisitiri w’Intebe amaze kurahira, mu minsi itarenze 15 ashyiraho abagize guverinoma, hanyuma bakarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ariyo mpamvu minisitiri w’Intebe uvuyeho ajyana na Guverinoma yari ho.
Dr. Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008.
Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester. Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.
Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.
Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008. Yakoze kandi nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi, n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa
Inshingano afite ni izi zikurikira:
Ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nk’uko ryavuguruwe muri 2015, igenera Minisitiri w’Intebe inshingano n’ububasha bigera ku munani, zirimo kuyobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo migari yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.
Minisitiri w’Intebe kandi ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma, ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe yatangiriye imirimo ye.
Minisitiri w’Intebe agena inshingano z’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma, agahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu (3) mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama zidasanzwe.
Minisitiri w’Intebe ayobora Inama y’Abaminisitiri, ariko mu gihe Perezida wa Repubulika yayijemo, ni we uyiyobora. Minisitiri w’Intebe ashyira umukono ku mateka ashyiraho akanagenga imitunganyirize n’inshingano by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze, ashyira umukono ku mateka yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru.
Abayobozi bakuru bashyirwaho bakanavanwaho n’amateka ya Minisitiri w’Intebe ni Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo z’Igihugu, Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Minisitiri w’Intebe kandi ashyiraho akanavanaho abakozi bakuru mu bigo bya Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi, abayobozi bakuru n’abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw’Ikirenga, muri serivisi za Minisitiri w’Intebe, mu Bushinjacyaha Bukuru, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta.
Ashyiraho akanavanaho Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, Abashinjacyaha bo ku Rwego Rwisumbuye n’Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze, abakozi bashyirwaho mu rwego rumwe n’abavuzwe muri iyi ngingo kimwe n’abandi bayobozi bateganywa n’itegeko iyo bibaye ngombwa. Iyi ngingo ikavuga ko abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko yihariye.











