Mitali Protais wabaye Minisitiri yapfuye

Mitali Protais wabaga mu Bubiligi aho yari yarahungiye, yitabye imana ku wa 01 Kanama, 2025 azize uburwayi.

Yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Urubyiruko na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative. Yanigeze kuba Umusirikare aba n’Umudepite. Akiva ku bu miniisitiri yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, ahava ahunze.

Byavuzwe ko ku wa 02 Mata 2015, aribwo Mitali yahagurutse i Addis Ababa muri Ethiopia ajya mu gihugu kitahise kimenyekana. Aho yavuye nyuma yerekeza mu Bubiligi, ubwo yashakaga ubuhunzi ngo yaba yaravuzeko yahunze igihugu.

WashaHost.com

Ishyaka PL Mitali yari akuriye muri 2019 ryavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.

PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana nawe bahuje ishyaka, Nsengimana akaba yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015.

Muri Nyakanga 2015, urubuga rwa Internet rwa Polisi Mpuzamahanga, Interpol, rwatangaje ko Mitali ari gushakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, ku wa 19 Werurwe 2019 yabwiye IGIHE ko n’ubu Mitali ataraboneka ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ati “Twasohoye impapuro zo kumushaka, ku byaha yakoze byo kurigisa amafaranga y’ishyaka yari arimo, akaba yarataye akazi bityo akaba ashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Yongeye kugaragara mu Bubiligi mu 2019, nyuma y’imyaka 4.

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Odette Nyiramilimo, yabwiye IGIHE ko bagerageje gukurikirana umutungo w’ishyaka bagatanga ikirego ariko ko ntacyo biratanga kuko n’ibyo Mitali yari atunze yasize abigurishije batabona uko babigwatiriza.

Ati “Twatanze ikirego. Twashyizeho avoka wo kubikurikirana.”

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, muri Mata 2016 yavuze ko Amb. Mitali yahunze hashize iminsi mike ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibibazo yari afite muri PL.

Ati “Yego ni byo Ambasaderi Mitali twari twaramukuye ku kazi bikurikiye ikibazo ishyaka rye ryari ryatugejejeho nka Guverinoma ku bibazo by’amafaranga menshi yanyerejwe ayobora ishyaka, ajya mu kazi nka Ambasaderi ibibazo atabikemuye.

Yakomeje avuga ko Mitali yari yasabwe kugera mu Rwanda mbere ho iminsi mu gihe cy’umwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo yisobanure ariko ngo ntabyubahirize.

Ati “Igihe cy’umwiherero twamusabye kugera mu gihugu mbere kugira ngo afate umwanya wo kurangiza ibibazo bye na Pariki hanyuma ntiyabikora. Hanyuma turamusezerera mu mirimo, turamwandikira ku itariki ya 21 Werurwe dushaka ko aba yageze mu gihugu ku itariki ya 04.”

Mitali yigeze kubwira The NewTimes ko ibivugwa ko hari amafaranga yaba yaranyereje mu gihe yari ku buyobozi bwa PL atari ukuri kuko ‘buri giceri cyose kirabarwa ndetse na raporo z’isuzuma ku mikoreshereze y’umutungo zizabigaragaza. Nta mpamvu yo kugira igihunga’. Icyakora ibi binyuranye n’ibyatangajwe n’ishyaka PL, aho igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana, aho yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015 ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here