Mu Rwanda hateguwe irushanwa ry’ubwiza mu ibanga rikomeye

Mu gihe amarushanwa y’ubwiza amaze imyaka 3 ahagaritswe kubera ibyabereye muri Miss Rwanda, hari ababikoze mu ibanga rikomeye, babikorera kuri murandasi, bimika nyampinga bise Miss Rise and Shine Rwanda.

Ni amarushanwa yakozwe ku wa 17 Nyakanga 2025, uwatwaye ikamba ni Gabriella Umubyeyi w’imyaka 18 wiga muri King David Academy, ibisonga bye ni Asangwe Marie Osea na Iradukunda Jeanine, Shallon Mutesi we yimitswe nk’uwakunzwe n’abantu.

Aba batowe ngo bahagarariye u Rwanda, yewe Nyampinga umwaka utaha azaruserukira muri Miss Rise and Shine World International izabera muri Australia. Muri Aya marushanwa nta bihembo bahawe, bahawe impano gusa. Ibirori byitabiriwe n’abantu bacye cyane, batari mo urwego rw’ubuyobozi.

WashaHost.com

Abari bagize akanama nkemurampaka bari baturutse muri Amerika, u Bwongereza, Canada, Australie, Nouvelle Zélande na Irlande. Nyiri iri rushanwa ku isi yose ni umunya Australia.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here