Muri iyi minsi, hari abagabo bahindutse injajwa, ku buryo umugabo adatinya kuvuga ibitinywa n’indangamirwa.
Mbizanye nyuma yo kubona ibiterasoni byashyizwe hanze na pastor Claude Niyonzima, gusa sinzi niba ari pasttor cyangwa niba ari akabyiniriro ko kujijisha, ni ibiterasoni yashyize hanze afatanyije n’abandi biyita abakozi b’Imana ngo ni Ezechiel n’abandi, bari gusebya abandi ngo bakozi b’Imana bagenzi babo, barimo uwitwa Pastor Mutesi nawe ngo ni pasiteri.
Aba bashyiranye hanze, Claude ashyira hanze amajwi ngo ya Mutesi, aramwandagaza mu buryo buteye isoni, ariko nawe ariyandagaza bitari uko ari ngo pasiteri, ahubwo ari n’umugabo, kuko hari ibintu umuntu w’umugabo aba adakwiye gukora, wabona umugabo w’igihagararao nk’icye avuga ubujajwa buteye isoni, ukaba wavuga uti ahari abagabo bari abacyera.
Bijya gutangira, ngo hari abagabo 3 bafitanye ibibazo na Pastor Mutesi Marie Prudencienne, ngo aba bashaka kumusebya. Ngo aba barimo uwitwa Ezechiel ni bo bahize amajwi ye ngo ari mu by’abakuze yizihiwe, bayasakaza henshi bayaha abarimo Pastor Claude, nawe akiyabona ajya kuri camera arayakina, ngo yandarike uyu Mutesi.
Pasiteri Claude rero acyumva amajwi y’uwizihiwe yarayakinnye, uwizihiwe niba ariwe wifashe amajwi nawe yaba ari shwishwi, gusa atari we wayifashe sinamurenganya, narenganya uwayamufashe n’abayasakaje.
Mu by’ukuri niba koko uyu mugore yarifashe ayo mashusho n’amajwi yaba ari gutera urubwa muri rusange, dore ko ibyo ubikoze aba yerekanye ko nta kigenda muri we, gusa n’uwayakwirakwije ngo abikinire abanyarwanda nk’aho hari icyo bimaze mu gukemura ibibazo abantu bafite, yewe na pasiteri Claude, abo bose ni bamwe, ahubwo baba bakomeje gusebya umurimo w’Imana, kuko kuba wiyita pasiteri ugakomeza uhindanya izina ry’ubupasiteri, nta ho byaba bitaniye na ya ngurube bambitse iherena rya zahabu ku mazuru, ikarivika mu bisogororo, hagira ubona zahabu yageze mu zuru rw’ingurube, akumva nta agaciro igifite.
Aba rero mbega ngo barahigana, buri umwe ngo aba ashaka aho asenye mugenzi we, ariko mu kubikora bamwe bakoreramo ibyaha, abandi bakanduza sosiyete, kuko ntiwakora biriya utanduye.
Ubusanzwe bajya bavuga ngo ku mbuga ni ku mihanda, iyi mihanda inyurwa n’ingeri zose, ni muri uwo mujyo rero abeza bayiriho bangizwa n’ababi, ukaba uri kwigendera ukagwa ku bintu nk’ibyo. Ni nayo mpamvu mu mategeko ya youtube ibintu nk’ibyo batabyemera, ariko aba kugira ngo bangize sosiyete, bakora buryo ki bayangiza bagashaka uko bahisha youtube.
Mu busanzwe kandi nta muntu muzima wo kwifaya amajwi n’amashusho ngo ayashyire ku karubanda, mu mutwe aba yarapanutse. Yewe nta n’umuntu muzima ukwiye gukwirakwiza ibyo binyagwa, none ku mbuga ziriho ingeri zose, ngaho abana be dore ko ari n’umugabo wubatse, undi nawe ni umubyeyi ufite abana, ngaho ibaze umwana uzabona se yicara agakina amajwi y’ubusambanyi, wibaze umwana uzumva amajwi ngo ya nyina ari gusambana akinwa ku mbuga, wibaze uwo mukwe uzumva amajwi ya nyirabukwe, wibaze uwo mukirisitu uzabona pasiteri akin amene ayo majwi cyangwa yumva amajwi ng oya pasiteri, tayari aba yamaze kwangizwa, kandi bikanatuma abantu bagwa mu byo gusenga, kuko baba babona n’abiyita abakozi b’Imana bamwe bitwara kigegera.
Aba bo niba barangiritse bo bakwangirika ukwabo, dore ko buriya no kwirirwa umuntu yiruka mu bagabo ngaho ni nde wafashwe asambana ni nde ushaka buri munsi abahinduranya nk’iki ni runaka, ngaho umuntu nawe ubwe akiyandagaza ngo nyababyeyi ye yarangijwe, undi nawe agakina amashusho n’amajwi nk’ibyo, bo baba barangiritse ariko ntibakwiye kwica sosiyete.
Impamvu nzanye ibi, ni uko bisaba umudugudu wose ngo umwana arerwe. Wowe nk’umubyeyi uzarera neza abana bawe bagire uburere, ariko bicwe n’ababaturanyi batarezwe, urinde umwana wawe yicwe n’umuturanyi udafite uburere, ni uko bibe zeru, ni yo mpamvu ibintu nk’ibi tuba twumva mu ba pasiteri b’ababyeyi ari amahano, kandi no mu ndangamirwa bitakibaho, kereka ahubwo niba ari zo, bakaba baba bihisha mu mwambaro wa gipasiteri.
Muri bibiliya mu banyefezi umutwe wa 4 umurongo wa 29: hagira hati: Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha. Tugendeye ku ibi, iyo uvuze ijambo ribi, uba uteye abantu umwaku, ari na byo bari gukora.
Pastor Claude watangaje ko aya majwi ari aya Mutesi yavuze ko atabizi neza ko ari Mutesi ariko iyo yumva ijwi aba yumva ariwe, ari na yo mpamvu yayamushinjihe, Mutesi we yabihakanye avuga ko ayo majwi atari aye, dore ko habaho ikoranabuhanga ryigana amajwi, yewe ngo yamaze gutanga ikirego ku babishinzwe, gusa ni cya kibazo cy’uko iyo ugendana n’ingurube igusiga ibisogororo, uri mu bantu babyuka bahiga amajwi yo mu buriri ngo basebye umuntu, ntiwatana n’ibibazo nk’ibi.
Mu gihe cyashize twigeze kubona RIB igira abantu yihanangiriza bakwirakwizaga urukozasoni, aba na bo baba bakwiye kwibutswa, dore ko ari n’ibyaha. Ubundi icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gihanwa n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Mu ingingo ya 38, ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga’.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2,000,0000Frw).
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko atarenze Miliyoni eshatu (3,000,000Frw).
Ngayo ng’uko, duhurire mu zindi nkuru.