Sandra Teta yashatse kwica umugabo we Weasel Manizo Imana ikinga akaboko

Ariko se Kigali abagabo barabuze ku buryo Teta akomeza kwangarira i Bugande ku musinzi Weasel Manizo? Cyangwa bombi ni bamwe?

Teta Sandra ejo yatonganye cyane n’umugabo we, asaba umuryango wa Manizo kumufasha baranga, Manizo akamwirukana n’abana 2 babyaranye, ahita yigira mu kabari kwisindira.

Sandra n’umujinya mwinshi yahise amukurikira ari mu modoka, yenda kugera ku kabari ahita amugonga inshuro 3 nk’ushaka kumwica, Weasel avunika amaguru yombi none ngo kamwe gashobora no kuzacibwa. Uyu mugore yahise afungwa, ariko nyuma y’amasaha 7 Weasel yari yishe n’abandi bo mu muryango bamusabira imbabazi ararekurvwa.

WashaHost.com

Uyu mugore niba azi ubwenge nizere ko araye i Kigali, kuko izo mbabazi zatumye arekurwa yari agambiriye kwica umuntu akazakatirwa burundu, bazamwiyicira uko babishaka. Ariko bombi ahari basangira urumogi? Uyu mujinya w’umurandura nzuzi wapfa kuza?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here