Uyu mugore arwaye SIDA umugabo we ntayo❤️Abana babo ni bazima. Bibaniye neza cyane banakora urukundo

Aba mubona ni umuryango ufitanye abana 2. Umugore abana n’ubwandu bwa SIDA umugabo nta bwo. Abana babo ni bazima.

Uyu mugore yitwa Josiane Tuyishimire. Yarwaye SIDA ku myaka 7 ayitewe na se wari waratandukanye n’abagore 3 ni uko akajya amufata ku ngufu. Yamenye ko yanduye ku myaka 16, ni uko ariheba ariko afata imiti, ariko agera aho ayireka kubera agahinda.

Uyu mugabo yitwa Igabe Janvier. Bajya guhura Janvier yari yagiye kwiyogoshesha muri salon asangamo Josiane wakiraga amafaranga, Janvier ahita amukunda anasaba ko ariwe umwoza mu mutrwe ni uko aboneraho no gufata nimero.

WashaHost.com

Bagiye bavugana gacye gacye, bagihura Josiane abwira Janvier ko afite ubwandu, gusa kuko Janvier yamukundaga cyane ntibyari gutuma amureka. Urukundo rwarakomeje, bagana abaganga babereka uko babana bakora urukundo nta kwikingira bakanagura umuryango nta kwanduzanya, birangira Janvier agaruriye Josiane icyizere, ubu babanye neza bafite umuryango mwiza, banafasha abantu kumva ko kuba umwe yaranduye undi ataranduye bitatuma batabana. Byinshi kuri bo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here